in

Kigali: umugore yaguye gitumo umugabo we yasohokanye inkumi ahita akora ibidasanzwe

Mu ijoro ryo kurasa umwaka nibwo umugore wo mu mujyi wa Kigali yaguye gitumo umugabo we wari wasohokanye inkumi maze ahita afata icyemezo cyo kwahukana.

Uyu mugore wo mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge akaba yaraguye gitumo umugabo we yasohokanye n’umukobwa aho bari bagiye kurasira umwaka kuri Stade i Nyamirambo, ahita ajya gufata imyenda ye n’umwana arahukana.

Amakuru avuga ko uyu mugore umugabo we yamubeshye ko yagiye gukorera mu ntara ariko nyuma inshuti zabo zimutelefona zimubwira ko zimubonanye n’umukobwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho bari bagiye kurasira umwaka.

Ibi byatumye uyu mugore usanzwe atuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ahita akinga inzu nawe ajya kuri Stade gushakisha umugabo we birangira amusanganye iyo nkumi bahita bafatana mu mashati iyo nkumi yo ihita iyabangira ingata.Uyu mugore bivugwa ko yahise asubira mu rugo maze afata ibye byose arahukana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gutangira umwiherero udafite icyo umaze

Abafana ba Rayon Sports bacitse ururondogoro nyuma yo kumenya ko iyi kipe yongereye amasezerano rutahizamu wayibereye igihombo gikomeye