Kogosha umusatsi wo ku myanya y’ibanga ukawumaraho ,abahanga bahamya ko atari byiza kubera impamvu zitandukanye nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru ningombwa ko ugira isuku ariko ukanarinda ubuzima bwawe.
Ubwoya bwo ku myanya y’ibanga burimo Pheromone
Iyi pheromone ni ikinyabutabire kirekurwa n’umubiri kigafasha mu gukurura uw’igitsina gitandukanye n’icye. Imvubura nyinshi rero z’uyu musemburo ziboneka aho uyu musatsi utereye.Bityo rero iyo wogoshe ukamaraho ntabwo biba ari byiza kuko uba wawukuyeho.
Kurinda imibiri kwikubanaho mu gihe cyo gutera akabariro
Aho uyu musatsi uteye ni igice kigira ubukirigitwa bwinshi cyane. Ikindi ni uko uyu musatsi urinda kwikubanaho k’umubiri bishobora guteza ibisa n’ubushye ku ruhu ibi kandi na byo bikaba bishora guteza kurwara indwara z’uruhu muri iki gice mu buryo bworoshye. Kutazimaraho rero bishobora gufasha gutera akabariro neza kandi bikarinda uruhu.
Kurinda kwandura indwara zizwi nka infection ku bagore
Muri uyu musatsi hasohokeramo amatembabuzi yifashishwa mu gufata udukoko twa bacteria ndetse na moisture.
Ubwoya bwo ku myanya y’ibanga (insya)buri mu bifasha umubiri kuringaniza ubushyuhe bwawo
Kuringaniza ubushyuhe biri muri bimwe insya zishinzwe gukora yaba igihe ukonje cyangwa ushyushye aho nko mu bushyuhe zifasha mu gusohora ibyuya.