in

Rayon Sports igiye gusinyisha abakinnyi babiri b’abanyamahanga batikoraho

Ikipe ya Rayon Sports igiye gusinyisha abakinnyi bagera kuri babiri b’abanyamahanga, aho biteganyijwe ko bazasinya muri iki cyumweru twatangiye ku munsi w’ejo hashize.

Rayon Sports nyuma yo gutandukana n’abakinnyi bayo bagiye batandukanye, yongeye kuzura umutwe aho muri iki cyumweru bagiye gusinyisha abandi bakinnyi bashya.

Amakuru yizewe YEGOB twamenye n’uko aba bakinnyi b’abanyamahanga baragera i Kigali muri iki cyumweru kandi bakaba bazaza baje gusinya muri iyi kipe.

Amazina y’abo bakinnyi ntago aramenyekana, gusa abo bakinnyi bombi bazaza ni abakina imbere basatira.

Muri abo bakinnyi harimo umwe uzaza kunganira umwataka Rayon Sports isanganywe, Musa Esenu ndetse undi we azaba aje gusimbura Kwizera Pierrot watandukanye ku bwumvikane na Rayon Sports.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kakubayeho niba wogosha ku myanya y’ibanga ukamaraho

Apr fc yamaze gusinyisha undi mukinnyi w’ikipe ikomeye ihora ibatsinda