in

Kakubayeho niba wibonaho ibi bimenyetso wanduye indwara zandurira mu mibonana mpuzabitsina.

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs cyangwa STDs), ubusanzwe zitera ibimenyetso nko kwishimagura no gusohora ibintu mu gitsina cy’umugabo, ibisebe mu karere kahegereye, cyangwa kubabara mu gihe urimo kwihagarika, umuriro ndetse n’umunaniro ukabije.

Kugirango umenye ubwoko bw’ubwandu no kwirinda ingorane, ni ngombwa ko abagabo bakora imibonano mpuzabitsina kenshi kandi idakingiye, bagana umuganga ubizobereyemo (urologue) nibura rimwe mu mwaka, kugirango bishoboke gukora isuzuma ry’imikorere y’imyanya myororokere, bityo, bene izo ndwara zishore kuvurwa hakiri kare mu gihe asanze waranduye.

Kubera ko ari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ni ngombwa ko umugabo wanduye ndetse n’umufasha we cyangwa abandi bose bahuye we nabo bavurwa, kugira ngo umuntu atazongera kwandura iyo ndwara. Nanone, kugirango wirinde izo ndwara, ni ngombwa kurinda igitsina ukoresheje agakingirizo.

Zimwe muri izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina twavuga nk’imitezi, HIV, hepatite B, syphilis, pediculose pubic n’izindi… bimwe mu bimenyetso wakwitaho akaba ari ibikurikira:

1. Kwishimagura

2. Gutukura k’uruhu

3. Kubabara mu myanya ndangagitsina

4. Ibibyimba

5. Ibisebe ku myanya ndangagitsina

6. Kurekura amazi atemba mu gitsina

7. Kubabara cyangwa kumva ubutwike iyo urimo kwihagarika

8. Umunaniro ukabije cyane cyane ku bwandu bwa HIV, hepatitis B na syphilis

9. Ibisebe byo ku munwa, ku ishinya ndetse no kubabara mu muhogo

10. Kugira umuriro

11. Umuhondo ku ruhu no mu maso

12. ibisebe ku rurimi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo Yicishijwe Amabuye Kubera Impamvu Isekeje (Amafoto)

Nyuma yo Gutegereza Imyaka 17, Uyu Mugore Yibarutse Impanga Bwa Kabiri (Amafoto)