in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Justine

Amazina

Justine ni izina rihabwa umwana w’umukobwa kuko iyo ari umuhungu bamwita Justin. Rikomoka mu Kilatini ku izina Justus risobanura umuntu utabogama cyangwa se ushyira mu gaciro.

Andi mazina ameze nka Justine ni, Justina, Justyna , Giustina, Justina , Ustinya, Yustina n’andi.

Bimwe mu biranga ba Justine

Ni umuntu ukunda akazi, ntajya yicara ubusa ariko kandi usanga yirata ibyo yagezeho.

Ni umunyabuntu uko azi gushaka amafaranga ni nako ayatanga, ntacyo wamuburana agifite. Nubwo akunda gutegeka , ntakunda guhangana iyo abonye ibintu bijemo induru aricecekera cyangwa akigendera.

Yigirira icyizere, kandi abyaza umusaruro uburyo bwose abonye , ni umuntu uzi gusabana kandi utirengangiza na mba.

Akunda kuba uwo ariwe niyo mpamvu adakunda kwihindura cyangwa ngo yigaragaze uko atari.

Ibyo bituma atabasha kuba indyarya kuko akubwira uko abyumva ikiba kikaba, niba akwanze cyangwa agukunda arabikugaragariza. Akunda ibijyanye no gukina, umuziki, ibyo gusiga amarangi no gushushanya.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Justin

Sacha kat yashyize ahagaragara ifoto igaragaza amabere ye (ifoto)