in

Judithe Niyonizera, umugore wa Safi yatangiye kugirana ibihe bidasanzwe na Diamond Platnumz.

Judithe Niyonizera, umugore wa Safi Madiba yatangiye kugirana ibiganiro byihariye n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya, Diamond Platnumz aho we avuga ko ari business bashaka gukorana.

Ngiyi ifoto ya Judithe na Diamond

Nk’uko bigaragara kuri Instagram y’uyu mugore usigaye wiyita Judy Boss Lady , yashyize hanze ifoto yicaranye n’uyu muhanzi Diamond .Ni ifoto ibaragaza bombi bicaranye ahameze nko mu ruganiriro. Diamond ‘yifunze’ afite n’ikirahure cy’umutobe mu ntoki mu gihe Judithe Niyonizera yifubitse anagaragaza inseko ku maso nyuma yo guhura n’uyu muhanzi utanga ibyishimo kuri benshi.

Iyi foto yatumye benshi bibaza ku mubano udasanzwe, Judithe yaba yatangiye kugirana na Diamond dore ko hari abatangiye gukeka ko ari urukundo rumujyanye muri Tanzania, kuko bizwi ko Diamond akunda abagore cyane.Umwe mu bakurikira Judithe akaba yabikomojeho avuga ko uyu mugore yisangiye Diamond. Ati:”Kuva kuri Safi ukajya kuri ‘Gapfizi’ (Diamond) ni iyindi ntambwe.”

Gusa amakuru ahari ni uko Judithe yagiye muri Tanzania kureba uyu muhanzi ngo kuko hari business bagiye gutangira gukorana vuba aha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’umukobwa w’imyaka 4 akomeje kwamamara cyane kubera uburyo yiyambikamo nk’abahanzikazi bakomeye(AMAFOTO)

Umupolisi yavuze agahinda gakomeye yatewe n’umugore we wamusutse acide mu maso akangiza isura ye.