Ku munsi w’ejo ikipe ya Manchester United izaba yakiriye Manchester City ku isaha ya saba n’igice ku masaha ya hano I Kigali ubwo bazaba bafungura umunsi wa kane wa championat y’Ubwongereza.

Nkuko umuco ubiteganya rero umutoza wa Man U akaba ategetswe kwakira umutoza wa Man City ndetse akamuziminanira nyuma y’umukino, byumvikana ko Mourinho agomba kuzakira Pep mu biro bye maze kamuzimanira ibi rero ni ibintu bitoroshye kuri Mourinho kuko bizwi ko Mourinho na Pep bahindutse abanzi bakomeye nyuma yo guhangana igihe Mourinho yari agitoza Real naho Pep atoza Barca.