in ,

Jose Mourinho ari mu mazi abira!

Jose Mourinho ubwo yasesekaraga mu Manchester agiye gutoza ikipe ya Manchester United yakiriwe nk’umutabazi, gusa ariko nyuma y gutsindwa kabiri kikurikiranye uyu mugabo atangiye kwibasirwa bikomeye.

Jose Mourinho

Ku Munsi w’ejo ikipe ya Manchester United yari yatembereye mu Buhorandi aho yari yagiye guhura n’ikipe ya Feyenoord mu irushanwa rya Champions league. Manchester rero ikaba itaraje kubyitwaramo neza kuko yatsinzwe igitego kimwe ku busa maze bitum abantu batangira kwibasira Jose Mourinho bavugako imitoreze ye ntakigenda.

Martial ni umwe mu bakinnyi bakomeje kuvugwaho gutanga umusaruro mucye

Jose Mourinho yatangiye kwibasirwa nyuma yo gutsindwa na Manchester City aho byagaragaraga ko ikipe ye nta mukino muzima ifite, ibi rero byongeye kugaragara ku munsi w’ejo muri Europa League aho Mourinho yari yabanjemo bakinnyi bashyashya batari baherutse gukina maze nabwo aritsindwa ndetse agerageje no kuba yasimbuza ntibyagira icyo bitanga.

Pogba nawe kugeza ubu ntaratanga umusaruro yitwezweho

Paul Pogba

Nyuma yo gutsindwa ku munsi w’ejo Man U ikaba ari ubwa kane kikurikiranya yari itsinzwe umukino wo hanze (Atari ku kibuga cyayo) mu mikino international (nukuvuga Europa League cyangwa Champions league). Mu mikino 8 iheruka gukinira hanze Man u ikaba yaratsinzwemo imikino 8 yose bigaragara ko rero iyi kipe itameze neza nabusa.

Ku ruhande rwe rero Mourinho nawe maze gutsindwa imikino 13 yose mu mikino 31 aheruka gutoza. Ibi rero akaba ari ibintu bitari byiza ari nabyo bikomeje gutuma yibasirwa ku buryo bukomeye n’abakunzi ba Man U hariya mu bwongereza dore ko yanakoresheje amafaranga atari make agura abakinnyi bo kubaka iyi kipe gusa ariko muri iki gihe umusaruro ari gutanga ukaba udashimishije.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imiterere y’umuhanzi Man Martin yakangaranyije abakobwa kuri Internet

Reba impinduka zitangaje zagiye ziba mu mupira w’amaguru uko imyaka yagiye ihita (amafoto)