in

Jay Polly asubiye Mageragere!! Umwanzuro w’urukiko uyu munsi

 

 

Umuhanzi Jay Polly n’abo bareganwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza.

Jay Polly yari yeretswe itangazamakuru taliki 25 Mata 2021 ku Cyicaro cya Polisi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali kiri i Remera, aho yari yafatanywe n’abantu uko ari 11 bafatiwe mu bikorwa byo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid19 ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

Icyo gihe Polisi yatangaje ko aba bantu bafatiwe i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ikavuga ko yasanze bananywa ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse bagafatanwa n’imiti ifasha abasore gutera akabariro izwi nka “Puturi”.

Mu bafashwe harimo na Maniriho Rodrigue, umuganga watanze icyangombwa mpimbano cyerekana ko umwe muri bo yipimishije Coronavirus ndetse akaba ntayo afite.

Nyuma yo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri uyu wa Kane taliki 20 Gicurasi 2021 nibwo umwanzuro wasomewe mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo.

Urukiko rwanzuye ko baba bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha bakurikiranyweho.

Jay Polly, murumuna we witwa Iyamuremye Jean Clément, Shemsa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania;bari baburanye tariki 17 Gicurasi ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Icyo gihe Umushinjacyaha yavuze ko impamvu ikomeye yatumye bageza abaregwa imbere y’Urukiko, ari ibipimo byafashwe n’abaganga byagaragaje ko bakoresheje ibiyobyabwenge.

Yagaragarije urukiko ko mu bipimo by’inkari abaregwa bafashwe, Jay Polly yasanganywe 385, Iyamuremye [198], Mutabonwa [338] mu gihe Benedicto we yasanzwemo 155. Ibi bipimo basanzwemo, Ubushinjacyaha buvuga ko biri hejuru cyane kuko ubusanzwe muri mililitiro imwe y’inkari z’umuntu udakoresha urumogi ariko wafashe imiti ifite aho ihuriye narwo aba afite 20 gusa.

Jay Polly atawe muri yombi nyuma y’aho nabwo muri Kanama 2018, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali rwari rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akaza gufungurwa muri Mutarama 2019 nyuma yo kumara amezi atanu muri gereza.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birashya bishyira amarembera!!! Meddy ararongora muri iki cyumweru

Niba utajya unywa amazi mu gitondo ukibyuka, dore byinshi wacitswe mu buzima.