in ,

Birashya bishyira amarembera!!! Meddy ararongora muri iki cyumweru

Urukundo ntiruhusha; numubona uzamumenya…Ntawamusimbura!! Nkuko yabiririmbye avuga ko Ntawamusimbura,nyuma y’imyaka 3 bimenyekanye ko Ngabo Medard uzwi mu muziki nka Meddy afite umukunzi ukomoka muri Ethiopia ariwe we Mimi Mehfra biravugwa ko mu mpera z’iki cyumweru aba bombi bagiye kubana.

Ubukwe bwa Meddy buri mu bitegerejwe n’inshuti ndetse n’umuryango udasize n’abafana b’uyu muhanzi nubwo bwakomejwe kugirwa ubwiru.

Amakuru YEGOB ifite yahawe n’umuntu udashaka ko umwirondoro we ujya ahagaragara avuga ko ntagisibya kuko muri iki cyumweru uyu muhanzi n’umukunzi we baraba babana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko. Italiki y’ubukwe bwabo biravugwa ko ari kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 aho buzabera mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas aho nubundi basanzwe batuye.

Biteganyijwe ko ubu bukwe bwa Meddy, buzatahwa n’ibyamamare bitandukanye cyane cyane abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abazaturuka ahandi barimo n’umuhanzi  King James umaze iminsi mike agiyeyo.

Bivugwa ko nyuma yo gukorera ubukwe muri Amerika, Meddy n’umugore bazakorera ubundi muri Ethiopia ku ivuko rya Mimi, ndetse no mu Rwanda aho uyu musore akomoka.

Urukundo rw’aba bombi rumaze igihe ariko rwatangiye kwamamara cyane mu mwaka wa 2018, aho bakunze kwerekana amafoto ku mbuga nkoranyambaga batemberanye ahantu hatandukanye.

Ubwo Meddy yazaga gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party gitangiza umwaka wa 2019, yazanye n’uyu mukobwa amwereka umuryango we ndetse bari babanje guca ku ivuko rye muri Ethiopia.

Tariki 18 Ukuboza 2021 ubwo Mimi yizihizaga isabukuru y’amavuko, Meddy yaramutunguye amwambika impeta, amwemerera ko bazabana akaramata.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Mimi yakorewe ibirori bya bridal shower asezera ku rungano.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi yablotse bikino umugabo we ku mbuga nkoranyambaga birangira amwanze burundu.

Jay Polly asubiye Mageragere!! Umwanzuro w’urukiko uyu munsi