in

Niba utajya unywa amazi mu gitondo ukibyuka, dore byinshi wacitswe mu buzima.

Mu bigize umuntu, amazi yihariye 70%. Twavuga ko ariyo ya mbere mu bifitiye umuntu akamaro. Umubiri utakaza amazi buri munsi binyuze mu byuya no kunyara, akaba ariyo mpamvu ugomba guhora usimbuza amazi watakaje, kugira ngo wirinde umwuma.

Ibindi binyobwa nka fanta, imitobe, ikawa, inzoga n’ikawa bibonekamo caffeine n’ibindi bizwiho gukamura amazi mu mubiri, kubinywa ahubwo usanga birushaho gutuma utakaza amazi.

Amazi ubwayo yonyine, niyo akurinda umwuma kandi agafasha kongera urugero rw’akenewe mu mubiri.

Umubiri ukoze ku buryo iyo urugero rw’amazi rugabanutse ugusaba andi, ubibwirwa n’uko wagize inyota. Gusa hari ibindi bimenyetso umubiri ushobora kukwereka, ukumenyesha ko ukeneye amazi cg utayakeneye.

Kunywa amazi mu gihe nta kintu uragashyira mu gifu nabyo bifitiye umubiri umumaro mwiza, ibi ni bimwe mu bintu byiza biterwa no kunywa amazi mu gitondo nta kintu urafata cyo kurya.

1.Bigabanya imyanda mu mubiri

Kubera kunywa amazi bituma ujya kenshi mubwiherero, bituma hari imyanda isohoka akenshi ituruka mubyo turya n’ibyo tunywa bishobora kwangiza umubiri, iyo ufashe amazi rero uba ugabanya n’umwanda mu mubiri kandi bigabanya kubyimba inda.

2.Birinda impatwe

Iyo unywa amazi ahagije bikurinda uburwayi bw’impatwe(kwituma bigoye)kuko kunywa amazi bizafasha umubiri gukora igogora.

3.Byoza amara y’umuntu

Kunywa amazi bituma imyanda yo mu mara isohoka, kandi bifasha umubiri kuvoma intungamubiri byihuse ziboneka mubyo turya.

4.Birinda kuribwa n’umutwe

Imwe mu mpamvu nyinshi zitera abantu kuribwa n’umutwe ni uko batanywa amazi ahagije. Umwuma ni kimwe mubitera umutwe. Kunywa amazi birinda umuntu umwuma. Kunwa amazi ikirahure kimwe mu gitondo ni umwe mu muti w’umutwe. Kunywa amazi uhereye mu gitondo kandi bituma umuntu atagira umwuka mubi n’izindi ndwara ziterwa na mikorobe.

5.Byongera imbaraga z’umubiri

Nuzajya wumva ufite intenke z’umubiri, jya unywa amazi, byibura ikirahure kimwe kirekire, byongera abasikirikare b’umubiri, kandi bikwirakwiza umwuka mwiza mu maraso(oxygen)

6.Byihutisha igogorwa

Kunywa amazi mbere yuko ugira ikintu kintu cyose ushyira mu nda byoroshya igogorwa, bikaba bifasha umubiri gusaka intungamubiri aho zigenewe bibyura kunywa ibirahure umunani birebire ku munsi bifitiye umumaro umubiri w’umuntu.

7.Bituma utakaza ibiro

Kuberako amazi atagira intungamubiri nkiboneka mu birirwa bisanzwe(calories), ntabwo kuyanywa bizanira umubiri ingaruka n’imwe bityo rero kunywa amazi bigabanya ibiro byinshi n’umubiri harimo no kugabanya umubyibuho ukabije (Obesite. Iyo umuntu anywa amazi aragenda akagabanya imbaraga amavuta menshi n’umunyu biba bifite.

8.Bituma umuntu agira uruhu rwiza

Niba ushaka koza uruhu rwawe rugasa neza, kunywa amazi ni imwe mu nzira zifasha umuntu kubigeraho ugasa neza.i Iyo umuntu afite umwanda mwinshi mu mubiri uruhu ntirushobora gucya usanga rwijimye. Kunywa amazi bituma uruhu rworoha , rugatoha bituma umuntu agira uruhu rukeye cya cyane urwo mu maso.

9.Bituma umuntu asonza

Buri wese azi ko kurya ari ingezi, ese ni iki ukora iyo wumva ushonje ? kunywa amazi mu gifu nta kintu kirimo byongera ubushake bwo gusha kurya(apetite). Nubyuka mu gitondo ujye unywa amazi, ikirahure bizakurinda kugira ibindi bibazo byose byaturuka ku mafunguro uri bufate uwo munsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jay Polly asubiye Mageragere!! Umwanzuro w’urukiko uyu munsi

Umusore wiga mu mashuri yisumbuye yihimuye ku mukobwa wamubenze amutwika imisatsi.