in ,

Jay Polly agiye kongera kuburana ataragezwa Mageragere

 

Nyuma yo kujuririra Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, Jay Polly n’abo bafunganywe bazasubira imbere y’ubutabera ku wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021.

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rukatiye Jay Polly n’abo bafunganywe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, uyu muhanzi na bagenzi be batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, bajuriye.

Jay Polly areganwa na murumuna we Iyamuremye Jean Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania.

Ku wa 20 Gicurasi 2021, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye abaregwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Nyuma yo gukatirwa, abaregwa bagombaga guhita bajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge. Gusa bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ntabwo abari bakatiwe bahise bamanurwa i Mageragere kugeza ubwo bajuririye Urukiko.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa by’agateganyo kugira ngo igihe ubutabera buzajya bubashakira bujye bubabona, ariko kandi kubafunga bikaba n’uburyo bwo kubafasha kuba baretse ibiyobyabwenge.

Jay Polly n’itsinda ry’abantu 11 batawe muri yombi tariki 23 Mata 2021 bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Tariki 25 Mata dosiye y’abaregwa yashyikirijwe Ubugenzacyaha bwahise bubapimisha ibiyobyabwenge kugira ngo harebwe niba ibyafatiwe mu rugo kwa Jay Polly aribo babinyweye.

Nyuma ya raporo ya muganga yagaragaje ko bane bafite ibiyobyabwenge mu maraso, bahise batangira gukurikiranwa mu Bushinjacyaha ndetse dosiye yabo inaregerwa urukiko.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wari uziko kuva amaraso mu menyo bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ikomeye?reba icyo wakora .

Uruhinja rw’amezi atandatu rufite amenyo nk’ay’abantu bakuru rukomeje guca ibintu(AMAFOTO)