in

Wari uziko kuva amaraso mu menyo bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ikomeye?reba icyo wakora .

Niba ujya uva amaraso mu ishinya waba uri koza amenyo cyangwa uri kurya, iyi ni indwara ikomeye akenshi ituruka kuri bagiteri ziba ari nyinshi mu kanwa kandi ishobora gukomerera uyirwaye dore ko ishobora gutuma n’ishinya igenda ivaho, bishobora no gutuma amenyo yawe yahunguka.

Dore uburyo 5, ushobora gukora ubwawe mu kurwanya kuva amaraso mu menyo:

1.Mbere yo kuryama nijoro, fata amazi y’akazuyazi uyavangemo akunyu gacye (mu gakombe k’amazi shyiramo agace k’akayiko k’umunyu) maze wunyuguze mu kanwa ucira (bikore kugeza ku munota 1) ibi byirukana za mikorobe zashoboraga gufata ku ishinya, bikanarinda impumuro mbi mu kanwa.

2.Gana farumasi ikuri hafi: Ugure umunyu ugurishwa muri farumasi witwa bicarbonate na peroxyde d’hydrogene (cg eau oxygénée ubajije muri farumasi bayiguha, yo ni amazi) mu gihe utayibonye ushobora gukoresha indimu nayo ikora akazi kamwe, byombi urabivanga ku rugero rukwiye, ku buryo biba nk’umuti usanzwe wogesha amenyo, uru ruvange urukoresha mu koza amenyo cyane cyane wibanda aho hari ibyo bintu bikomeye. Uru ruvange rufasha mu gukuraho ibyo bifata ku menyo, mu guhumuza mu kanwa ndetse no kugira amenyo yererana.

3.Amavuta y’ingenzi yitabazwa aha twavuga nka lavender oil, aloe vera (amavuta y’igikakarubamba), myrrh, peppermint, n’andi tutarashobora kuyabagezaho yo ntituvuze uko akoreshwa ndetse n’ibindi bibabi bizwiho guhumuza no kurwanya mikorobe mu kanwa bitaboneka cyane.

4.Hari imiti yoza mu kanwa iboneka muri pharmacie zitandukanye (mouthwash). Ariko niba udashoboye kuwigurira nta kibazo dore uburyo wawikorera; fata igikombe cy’amazi ushyiremo akayiko 1 ka vinegre cyangwa umutobe w’indimu hanyuma ubikoreshe buri gitondo. Ushobora no kubinywa nta kibazo.

5.Fata ibibabi by’imyembe (bisukuye neza) ubishyire muri litiro y’amazi yabize neza hanyuma ubitereke bihore. Iyo bimaze guhora neza ushobora kubijundika mu kanwa ubizunguza hanyuma ugacira (ibi byitwa gargle/gargariser).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere amafoto meza y’ubukwe bwa Producer Hollybeat n’umugore we w’umunya Israel

Jay Polly agiye kongera kuburana ataragezwa Mageragere