Mu minsi ishize umutoza wa Manchester United yagiranye ikiganiro kirambuye n’umukinnyi w’ibihe byose Wayne Rooney gusa ibyavuye mu kiganiro cyabo byababaje benshi mu bakunzi ba Man Utd.

Amakuru dukesha ikinyamakuru THESUN aravuga ko Mourinho yayigiriye Rooney inama yo kuva muri Manchester United kugirango ashake aho yabona umwanya wo gukina ku buryo buhoraho, ibi abafana b’abongereza bakimara kubyumva byarababaje cyane bitewe n’ibyo uyu musore yabafashije kugeraho.