in

Iyi ni imwe mu macouple y’abantu bateretanye igihe gito ku isi bakaba bamaranye imyaka 40 babana||uko bamenyanye biratangaje.

Couple ya Simon Kayiwa n’umugore we Celia Kayiwa bo muri Uganda iratangaje cyane dore ko bavuga ko bamenyanye mu kwezi kumwe bahita bakora ubukwe ,gusa barimo kwizihiza imyaka 40 bamaranye nk’umugabo n’umugore.

Simeon Kayiwa, ni umuyobozi w’itorero rya Namirembe Christian Fellowship muri Uganda hamwe n’umugore we Celia Kayiwa barizihiza imyaka 40 bamaze babana nk’umugore n’umugabo.

Bamenyanye bakora akazi ko murugo mukwezi kumwe bakora ubukwe

Iyi Couple iyo ivuga amateka yayo wumva atangaje kandi adasanzwe, aba bombi babanye taliki 16 Gicurasi 1981, nyuma y’ukwezi kumwe bamenyanye ubwo bose bahuriraga murugo aho bakoraga akazi ko murugo.

Simeon Kayiwa nkuko yabitangarije televiziyo ya Nbs, yavuzeko we n’umugore bahuye bwambere, amusanze ahantu yakoraga akazi ko murugo
Simeon avugako, Ceila wari umukobwa muto usa neza, utuje kandi witonda, yaje amusanga murugo yari amazemo amezi atanu akora akazi ko murugo mu mujyi wa Kampala.

Uyu mugabo yavuzeko akibona uyu mukobwa yahise amubenguka ariko yanga guhita abimubwira kuko yabonaga byakwica akazi ko murugo bose bagombaga gufatanya.

Aba bombi, bavugako hashize ukwezi kumwe babana, muri urwo rugo bose bari bamaze kumenyana bihagije kuko ngo n’akazi baragafatanyaga bakagakora neza kuburyo nabo muri urwo rugo batangiye kubakunda.

Ukwezi gushize bakorana, bakimara guhembwa nibwo uyu mugabo yatangiye kuganiriza uyu mukobwa kubijyanye n’urukundo ndetse amusaba ko bava muri uru rugo babagamo nuko bakajya kwibanira nk’umugore n’umugabo.

Simeon avugako uyu mukobwa atigeze amugora, ngo bahise banoza umugambi wo kuva muri uru rugo bavamo batanasezeye kuko baketseko nibasezera bidashobora kubakundira, guhera ubwo bahise babana nk’umugore n’umugabo, nyuma umugabo yaje kwiga ibijyanye n’iyobokamana, ubu akaba ari umwe mubavugabutumwa bafite urusengero rukomeye muri Uganda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bitunguranye Papa Cyangwe yihakanye Mama Cyangwe wamusomeye imbere ya camera||Noneho ariyahura

Davis D, Kevin Kade n’abo bari bafunganwe babaye barekuwe by’agateganyo.