in

Davis D, Kevin Kade n’abo bari bafunganwe babaye barekuwe by’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwategetse ko Davis D, Kevin Kade na Habimana Thierry barekurwa by’agateganyo ku cyaha bari bakurikiranyweho cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Ni icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021 nyuma yo kumva ubwiregure bwabo bwabaye kuwa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021.

Mu gufata iki cyemezo, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwatangaje ko rusanga nta mpamvu zikomeye zatuma bakekwaho ibyaha baregwa.

Davis D na Kevin Kade ndetse na Habimana Thierry bari batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure.

Bombi bari bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.Ubwo baheruka mu rukiko, baburanye bahakana ibyo baregwa.

Kevin Kade yatawe muri yombi tariki ya 21 Mata 2021. Nyuma y’iminsi itatu tariki 24 Mata 2021 nibwo inzego z’umukano zaguye gitumo Davis D mu rugo iwe ku Kicukiro, na we ajyanwa gufungwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi ni imwe mu macouple y’abantu bateretanye igihe gito ku isi bakaba bamaranye imyaka 40 babana||uko bamenyanye biratangaje.

Diamond Platnumz yaciye agahigo ko kuba umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika bafite amenyo ahenze cyane