in

Itahiwacu Bruce uzwi kw’izina rya Bruce Melodie yavuze inkomoko y’izina Melodie benshi batari bazi aho ryaturutse

Umuhanzi uri mu bagezweho hano mu Rwanda uzwi kw’izina rya Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite.

Uyu muhanzi yatangaje ko yakunze umuziki kuva kera akaza no kuba umwe mu bakora indirimbo ‘Producer’, ari naho yavuze ko yakuye izina Melodie.

Melodie yagiranye ikiganiro na BBC IShami ryayo ry’Igiswahili, aba ariho atangariza impamvu yatumye ashaka umugore akiri muto ndetse n’inkomoko y’izina rye.Bruce Melodie yahishuye ko yahisemo gushaka umugore umwe kubera ko atari bubashe kwihanganira abakobwa ahura nabo.

Muri iki kiganiro Bruce Melodie yagize ati:”Amazina yanjye ni Bruce Melodie, Bruce ni iryanjye ariko naje guhindura nshyiraho Melodie, kubera ko ubwo nari ‘Producer’ nakundaga gukorana n’amakorali akaba arinjye utanga ‘Ijwi’[Melodie].

Ubwo ninjiraga mu buhanzi rero nibwo nahisemo kongeraho izina Melodie”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Jack na Nadia! Umusore n’umukobwa bapfiriye mu nzu ku isabukuru y’amavuko y’umukobwa

Nyuma yo kumenya ko agiye gusubizwa mu nkiko umubyinnyi Titi Brown yatangaje amagambo akomeye yateye benshi agahinda