in ,

Iri n’ishyano pe!: Umugore yahitanye umugabo we amuziza inote ya 500 Frw

Umugore w’imyaka 39 y’amavuko wo mu karere ka Gisagara akurikiranyweho icyaha cyo kwivugana umugabo we amuziza inote ya 500 Frw.

Uyu mugore yishe umugabo we w’imyaka 41 y’amavuko ubwo bari bavuye mu kabari kunywa inzoga ni nyuma y’uko umugabo yahaye umugore amafaranga 500 Frw ngo ajye guhaha maze ashaka kuyisubiza, batangira kuyarwanira n’uko umugore ahita afata umuhini bahurisha umuceri awukubita umugabo mu mutwe ahita ahasiga ubuzima.

Aya mabi yakorewe mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save mu Kagari ka Rwanza mu Mudugudu wa Kivumu uyu mugore yamaze gushyikirizwa ubugenzacyaha ndetse ikirego ke cyashyikirijwe Urukiko rwisumbuye rwa Huye.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakunzi be bashonje bahishiwe: Umuhanzi Davis D agiye gukorana indirimbo n’ibyamamare muri muzika nyarwanda

“Bye bye muri Rayon Sports” Ahaza ha Rayon Sports haragana he mu gihe APR FC yatangiye kubakuramo abakinnyi bayo b’ingenzi ndetse n’abandi bamaze gusezera kuri bagenzi babo