Rutahizamu w’ikipe ya Fc Barcelone, Neymar Jr yaraye yanditse izina rye ku buryo budasubirwaho mu mateka y’umupira w’amaguru y’igihe cya Brazil ubwo yaheshaga icyo gihugu (Brazil) umudali wa zahabu mu mikino Olympic, ibintu bitaribyarigeze bibaho ukundi.
Ku mukino wanyuma waye ubaye ku isaha ya saa yine z’ijoro hano I Kigali, Brazil ikaba yari yacakiranye n’ikipe y’ubudage. Uyu mukino rero ukaba utari woroshye nabusa ku gihugu cya Brazil dore ko ubwo baherukaga gukina n’ubudage ku kibuga cya Maracana, ubudage bwari bwa bakubise butababariye ibitego birindwi byose kuri kimwe (7-1).
Nkuko Neymar yari yabitangeje mbere y’uko iri rushanwa ritangira akaba ntakindi we cyari cyamujyanye kitari umudali wa Zahabu dore ko yemeye guhara Copa America ndetse n’imwe mu mikino ya La Liga kugirango akunde yitabire irushanwa rya Jeux Olympique.
Neymar rero akaba yaraye yerekanye ko ari umukinnyi w’igihangange kubera uburyo yitwaye muri uwo mukino aho yatsinze igitego cya mbere cyagaragaye muri uwo mukino kuri Coup Franc nziza cyane (y’ikinyejana) ku munota wa 27 w’umukino. Ubudage rero bukaba bwaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 59 w’umukino maze biba ngombwa ko hitabazwa Penalty.
Muri Penalty rero ku mpande zombie abakinnyi bakaba bagiye batsinda Penalty zabo kugera kuri Penalty ya gatanu y’ubudage aho umunyezamo wa Brazil yirambuye neza maze akuramo umupira  wari utewe na Nils Petersen nuko Neymar afata umupira ajya gutera Penalty ya nyuma ya Brazil ayitera neza cyane maze ahesha Brazil umudali wayo wa mbere wa Zahabu mu Jeux olympique.
Dore Video ya Coup Franc ya Neymar