in

Ubujura bukomeye bwagaragaye mu matora ya Miss Rwanda 2019

0

Mu gihe hashize isaha abategura Miss Rwanda batangajeko amatora yo kumbuga nkoranyambaga ahagaritswe, abantu bakomeje kwinubira ubujura bukomeye bwagaragaye muri aya matora aho abakobwa babiri bagiye biba amajwi.

Umukobwa witwa Teta Fabiola ndetse n’undi witwa Mutoni Deborah bakaba bashinjwa kwifashisha applications zitandukanye biyongerera umubare w’ama likes bafite ku mafoto yabo ku rubuga rwa Instagram.

Aba bakobwa bombi kugeza ubu akaba aribo bayoboye aho Deborah afite amajwi arenga ibihumbi 29 naho Dabiola nawe akaba arengeje ibihumbi 28. Gusa ariko nkuko byakomeje kugenda bitungwa agatoki amajwi yabo amenshi akaba akomoka mu Buhinde ndetse no Pakistan. Ibi bihugu byombi bikaba bisanzwe bimenyereweho kugira ama ghost accounts menshi cyane aho bigenda bigurisha ama likes ndetse n’ama views ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram ndetse na Youtube.

Nkuko bigaragara muri Comments z’abantu, nta numwe wishimiye ubu buryo aba bakobwa bifashishije

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamideli w’umunyarwandakazi yiyambitse ubusa ku karubanda anahishura uburyo yaryamanye n’abantu 6 (video)

Miss mutesi Jolly mu myambaro igaragaza amabere ati” ubugeni bw’ubwambure “