in ,

Irebere amategeko adasanzwe azajya agenderwaho mu gutora umukinnyi uhabwa Ballon D’or (Bye Bye Messi, bye bye Cristiano)

Nkuko twari twabibabwiye mu cyumweru gishize hagiye kubaho impinduka zidasanzwe mu itangwa ry’igihembo kizwi nka Ballon D’Or gihabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mwaka.

Image result

Nyuma yo kumara imyaka itandatu yifatanije na FIFA mu gutanga Ballon D’Or, France Football yongeye gufata icyemezo  cyo kuzajya itanga iki gihembo ku giti ycayo, ibi ngo ahanini bikaba byaratewe nuko babonyeko mu buryo bwakoreshwaga mu gutora umukinnyi ukwiye guhabwa Ballon D’Or mu myaka 6 ishize habagamo kwibira abakinnyi babiri aribo Cristiano Ronaldo ndetse na Lionel Messi.

Amategeko mashya France Football yashyize ahagaragara azajya agenga itingwa rya Ballon D’or akaba ari aya akurikira.

  1. Ubu hazajya hakorwa urutonde rw’abakinnyi 3 bazatorwamo umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu gihe ubusanzwe hakorwaga urutonde rw’abakinnyi 23 gusa.
  2. Bimwe byo gutangaza batatu bambere byavuyeho
  3. Ballon D’or izajya itangwa mu mpera z’umwaka mu kwezi kwa 12 (Ukuboza) aho gutangwa mu kwa mbere (Mutarama). Ni nabwo kandi bazajya batangaza uko abo bakinnyi uko ari 30 bakurikiranye.

Nkuko byasobanuwe na Jean Pierre Papin umuFaransa wegukanye Ballon D’Or mu 1991, ngo kuba abatoza ndetse n’abakinnyi b’aba Capiteni batoraga byatumye hagaragaramo kwibira abakinnyi babiri aribo Cristiano na Messi aho yavuzeko nubwo ntawushidikanya ko aribo bakinnyi bakomeye muri iki gihe ariko atariko buri mwaka aribo baba bitwaye neza kurusha abandi. Aha akaba yagarutse ku kibazo gikunze kuvugwa cyo kuba Iniesta nta Ballon D’or yigeze atwara kandi nyamara muri 2010 benshi baremezaga ko ariwe uyikwiye cyangwase Franck Ribery nawe wigaragaje cyane muri 2013 maze bikarangira ari Cristiano uyegukanye.

Image result for ballon d'or cr7 messi

France Football rero ngo ikaba isanga gukuraho amajwi y’abatoza ndetse n’abacapiteni byafasha mu kugabanya guhuguza kwagiye kugaragara mu itangwa ry’iki gihembo.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu myugariro wa APR FC yiyeguriye umukobwa ndetse ibyabo bigeze aharyoshye (amafoto)

Dore uburyo umunyarwandakazi akomeje kurwaza umutima abasore bo muri Tanzania kubera ikibuno cye (video)