in ,

Irebere amafoto agaragaza ubwiza bw’amastade azakinirwaho imikino yanyuma y’igikombe cya Afurika

Port Gentil stadium

Muri uku kwezi kwa mbere kwa 2017 nibwo hazatangira imikino y’ igikombe cy’ Afurika CAN irushanwa rizabera mu gihugu cya Gabon imyiteguro ikaba irimbanyije ku makipe yose yabonye itike yo gukina iki gikombe uko ari 16. Iki gikombe kizaba gihatanirwa n’ amakipe y’ ibihugu 16 kizabera mu gihugu cya Gabon kuva ku itariki ya 14 Mutarama kirangire tariki 5 Gashyantare. Amakipe yose ari mu myiteguro ya nyuma n’abakinnyi azifashisha bose bakaba baramaze gutangazwa bamwe banatangiye  imyitozo ya nyuma mbere yuko bafata indege iberekeza muri Gabon.

Dore uko amakipe agabanyije mu matsinda

 

Itsinda rya mbere: Gabon, Guinea-Bissau, Burkinafaso, Cameroon

Stade de l'amitie ibarizwa  i Libreville
Stade de l’amitie ibarizwa i Libreville

Itsinda rya Kabiri: Tunisia, Zimbabwe, Algeria, Senegal

Port Gentil Stadium
Port Gentil Stadium

Itsinda rya Gatatu: Morocco, Togo, Cote d’ Ivoire, DR Congo

Stade de Franceville
Stade de Franceville

Itsinda rya kane: Uganda, Ghana, Mali, Egypt

Oyem Stadium
Oyem Stadium

Umukino uzafungura iri rushanwa uzaba tariki ya 14 azaba  ari kuwa gatandatu, Gabon yakiriye iri rushanwa ihura na Guinea-Bissau  ya saa kumi n’ebyiri z’ umugoroba. Undi mukino uzaba kuri uwo munsi uzahuza Burkina Faso na Cameroon saa tatu z’ ijoro. Ibibuga bine  nibyo bizakinirwaho imikino yose ya CAN kugeza isojwe mu kwezi kwa kabiri. Itsinda rya mbere rizakinira mu murwa mukuru wa Gabon i Libreville,  irya kabiri rikinire mu mujyi wa Franceville, irya gatatu rikinire mu mujyi wa Oyem, irya nyuma rikinire mu mujyi wa Port-Gentil.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Biratangaje:Mu bakinnyi b’ibihe byose ku mutoza Jose Mourinho ntanumwe wa Manchester United urimo

Mu gihe biteguraga kurushinga, Platini n’umukunzi we Diane batandukanye mu buryo butunguranye