in

iPhone yamaze imyaka 10 muri toilet yateye ubwoba abantu

Umugabo yasenya ubwiherero anakuramo telefone ngendanwa yo mu bwoko bwa iPhone yari imaze imyaka 10 iburiwe irengero ikiri nzima, nyuma yo kumva urusaku rudasanzwe rwa telefone irimo guhinda no gusonera mu bwiherero mo imbere.

Ubundi iyo telefone ni iy’umugore w’uyu mugabo witwa Becki Beckimann. Uyu mugore abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yatangaje ko iyi telefone yari yayibuze mu mwaka wa 2012.

Uyu mugore yavuze ko yatangaye,ubwo umugabo yazaga yiruka amuhamagara, amuzaniye telephone ye yari amaze imyaka 10 abuze, ko ndetse yabanje kunanirwa kubyizera.

Yanatangaje ko yari yagize urujijo rw’aho telephone ye yaba yaratakaye, kuko ubwo yaburaga atari yigeze ava mu nzu uwo munsi. Yavuze ko kandi yari yaramaze kuyikuraho amaso, yaranamaze kugura indi iyisimbura.

Iyi telefone  ngo ntabwo yanayibukaga kandi ngo byamutangaje biranamugora kwizera uburyo telefone imaze imyaka 10 mu bwiherero ikaba igikora

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nizeyimana Mirafa wanyuze muri Rayon sport na APR FC yasezeranye n’umukunzi we (Amafoto)

Amayobera ku mukino wahuje Rayon na APR. Hari uwazanye inyoni mu modoka aje kuroga. Reba amashusho