in ,

Inzozi z’ikipe ya Fc Barcelona zo kwerekeza muri Champiyona ikomeye ku isi zigiye kuba impamo

Ku gicamunsi cyo ku munsi wejo nibwo Minisitiri w’intara ya Catalunya yatangarije isi yose ku mugaragaro ko intara ye ibonye ubwigenge bidasubirwaho, kubwizo mpamvu umwanya wa Fc Barcelona muri Champiyona ukaba uri mu bibazo bikomeye kuko igihugu cya Espagne cyahise kivuga ko amakipe yose y’i Catalunya azashaka andi ma Champiyona yerekezamo. Kubwizo mpamvu rero Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’ubufaransa LFP rikaba ryamaze kugeza ubusabe bwaryo ku buyobozi bw’ikipe ya Fc Barcelona ko bishobotse iyi kipe yahita yerekeza muri Champiyona y’abafaransa Ligue 1.

Nkuko ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP bibitangaza ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bufaransa burifuza cyane ko ikipe ya Fc Barcelona yerekeza muri Champiyona yabo kugirango nubwo bwose Classico ya Real Madrid na Fc Barcelona izajya ibaho gake cyane,hubwo izasimburwe n’umukino uzajya uhuza PSG na Barcelona. Ubuyobozi bwa Fc Barcelona nyuma yo kubona ubu busabe bukaba ntacyo burabutangazaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’incamugongo: Miss Mutesi Aurore yapfushije mubyara we

Urutonde rw’abahanzi nyarwanda bazwiho kunywa ibiyobyabwenge (amafoto)