in ,

Inshoreke Safi yahise ashaka nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe yamenyekanye

Niyibikora Safi[Safi Madiba] yavuze ku nkuru iri gucaracara ivuga ko ari mu rukundo n’undi mukobwa witwa Sandrine, mu gihe nta n’ukwezi kurashira akoze ubukwe.

Kuri uyu wambere tariki 24 Ukwakira 2017 nibwo ku  rubuga rwa Youtube hasakaye inkuru ivuga ko Safi Madiba yaba ari guca inyuma umugore we bamaze iminsi igera kuri 24 babanye byemewe n’amategeko.Impumeko ya Safi wavuzweho guca inyuma umugore we hadashize ukwezi bakoze ubukwe

Iyi nkuru yavugaga ko Safi ari mu rukundo n’umukobwa witwa Sandrine Mammy[uyu agaragara no mu mashusho y’indirimbo ya Urban Boys bise Mama], ndetse abayitangaje bavugaga ko uyu mukobwa asigaye abana na Safi mu nzu akaba ariwe usigaye aryama mu kiryamo cya Niyonizera Judith.

Umugore wa Safi yerekeje muri Canada kuwa mbere tariki 16 Kanama 2017.

Mu kiganiro na Yegob Safi yemereye umunyamakuru ko koko uyu mukobwa baziranye  gusa yemeza ko nta bundi bucuti bwihariye bafitanye kuko bamenyanye ubwo bamukoreshaga mu mashusho y’indirimbo yabo twavuze haruguru.

Yavuze ko uyu mukobwa bahuye icyo gihe bafata amashusho yemeza ko batajya banavugana uretse no kuba yabana nawe mu nzu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu nyamukuru yatumye urugo wa Anne Kansime rusenyuka yamenyekanye

Umutoza ukomeye cyane mu Bwongereza nyuma yo kwitwara nabi yabeshyeye umupira ko ariwo nyirabayazana