in

Inkweto umwuzukuru wa Joe Biden yambaye sekuru arahira zikomeje guca ibintu hirya no hino ku Isi.

Maisy Biden, umwe mu buzukuru ba Joe Biden, yagaragaye yambaye inkweto za Nike zo mu bwoko bwa Air Jordan 1 Mid “Sisterhood”, mbere y’uko Sekuru arahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatumye benshi batangira kuzishakira ku rubuga ruzicuruza rwa StockX.

Uru rubuga rwa internet rwanditse kuri Twitter ko “ abagura izi nkweto bikujye kabiri (200%) mu masaha 24 nyuma y’irahira rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Izi nkweto zirimo izigura 125$ (hafi ibihumbi 123 Frw), ziboneka kandi kuri Flight Club ku giciro cy’agera ku $186 (asaga ibihumbi 183 Frw).

Abo mu muryango wa Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Devi Harris, na bo ntibatanzwe kwambara inkweto zigezweho.

Umugabo w’umwisengeneza wa Meena Harris, Nikolas Ajagu, yagaragaye yambaye inkweto za Air Jordan 1 OG Dior, zigura 2000$ (hafi miliyoni 1.97 Frw).

Abashakisha ibyerekeye ubu bwoko bw’izi nkweto biyongereyeho 280% mu gihe abazigura biyongereye 100% mu gihe cy’amasaha 24 nk’uko StockX yabitangaje kuri Twitter ku wa Kane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Rayon Sports yisanze ku rutonde w’amakipe 50 meza cyane muri Afurika.

Nyuma yo kuba umufana ukomeye wa Riderman, Miss Mutesi Jolly yamusabye ikintu gikomeye.