in

Inkuru itari nziza ku munyamidelikazi Mya w’imyaka 22 n’umugabo we w’imyaka 59

Ibinyamakuru bitandukanye muri Afurika byumwihariko mu gihugu cya Ghana na Angola ,bikomeje kuvuga ko umunyamidelikazi ukomoka mu gihugu cya Ghana Mya Jesus w’imyaka 22 n’umugabo we Papito Jm Julio w’imyaka 59 bamaze guhana gatanya nyuma y’amezi 4 yari ashize biyemeje kubana.

Ibi binyamakuru bivuga ko kimwe mu byemeze ko Mya na Papito batandukanye ari uko kugeza kuri ubu uyu mukobwa yasibye amafoto ye yose yari yasangije abamukurikira ku rubuga rwa instagram ubwo Papito yamusabaga kumubera umugore mu mpera z’umwaka ushize , ndetse agahita arekera no kumukurikira (following) ku rubuga rwa instagram.

Icyakora ku rundi ruhande bakavuga ko na Papito nawe yahise asiba amafoto yose yari ahuriyemo na Mya ku rubuga rwa instagram ,ndetse nawe akarekera gukurikira Mya ku rubuga rwa instagram ,bigakurikirwa nuko kandi mu minsi yashize uyu mugabo yagize isabukuru y’amavuko ariko Mya ntayimwifurize nkuko byari bisanzwe.

Ku itariki 28 Ugushyingo 2022 ,Papito yari yasabye Mya kumubera umugore ,nyuma y’ukwezi kumwe bari bamaze bamenyanye , ndetse mu kwezi kwa 12 kwa 2022 bahise bakora ubukwe mu ibanga rikomeye.

Mya Jesus na Papito batandukanye nyuma y'amezi ane babana nk'umugore n'umugabo
Mya Jesus na Papito batandukanye nyuma y’amezi ane babana nk’umugore n’umugabo

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru ateye ubwoba kuri Mangwende wasohotse umukino utarangiye benshi bikababaza cyane ubwo u Rwanda rwakinaga na Benin

Uziko twese turwaye! Dore ibimenyetso by’ihungabana utatekerezaga