in ,

Inkuru Ishyushye—HAHISHUWE ikimenyetso simusiga cyemeza neza ko Lionel Messi agiye kuva muri FC Barcelone

Nyuma y’ibyumweru umusore Neymar avuye muri FC Barcelone yerekeza muri Paris saint Germain,abafana benshi ba Barca batarabyakira nyamara byashoboka ko baba bagiye no kubura Lionel Messi bivugwa ko yatangiye kuvugana n’ikipe ya Manchester City.

Nk’uko ikinyamakuru Daily record kibitangaza,hari abayobozi ba Manchester City bahuye n’abahagarariye Lionel Messi mu mujyi wa Barcelone mu cyumweru gishize nubwo kitatangaje neza icyo bavuganye,nyamara byashoboka ko uyu mugabo wageze muri iyi kipe ku myaka 13 yaba agiye kugerageza amahirwe hanze ya Espanye,kuko mu nzozi Pep Guardiola afite ari ukuzongera gutoza Lionel Messi uzarangiza amasezerano afitanye na Barca umwaka utaha.

Nyamara ikipe ya FC Barcelona ikaba ishaka kwongera anasezerano ya Lionel Messi ku mugaragaro aho azajya ahembwa miliyoni 35 z’amayero ku mwaka mu gihe cy’imyaka 4 akaba ari mu byatumye Neymar ava muri iyi kipe aho yasanze Messi yazava muri Barca atinze kandi ashaka gukina mw’ikipe ari we kizigenza ngo abone Ballon d’Or.

Image result for messi and guardiola
Messi ari kumwe na Guardiola

Mu magambo umutoza Pep Guardiola yavuze mbere y’umukino na Everton yaje gutangaza neza ko amafaranga asabwa amasezerano Lionel Messi afitanye na FC Barcelone aseswe yakwishyurw,ibintu byatumye benshi bibaza niba koko Messi nawe agiye kuva muri iyi kipe koko.

 

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Vision Boyz – BYIBONEMO

Irebere ikintu Drake yakoreye Rihanna gikomeje guteza urujijo mu bafana b’aba bombi bakeka ko baba bagiye gusubirana