in

Inkuba yakubise abantu babiri barapfa harimo n’umwana w’imyaka 14.

Inkuba yishe abantu 2 bo mu karere ka Gakenke na Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.Byabaye kuwa 9 Mutarama 2020 hagati ya saa cyenda na saa kumi z’amanywa. Mu Murenge wa Shingiro, Akagari ka Mudende, Umudugudu wa Vubiro mu Karere ka Musanze, inkuba yakubise Ntamuhanga Emmanuel w’imyaka 34 na Nshimiyimana Adrien w’imyaka 14 wo mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Janja bombi bahita bitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w ’Umurenge wa Janja, Gatabazi Celestin, yavuze ko muri uyu Murenge hakunze kuboneka inkuba bitewe n’imiterere yaho irangwa n’imisozi miremire.

Yagize ati “Twagushije imvura yabonetsemo inkuba yakubise umwana w’imyaka 14 ahita apfa. Yari yugamye ku nzu y’umuturage ari kumwe n’abandi bana, gusa bo ntacyo babaye. Aha navuga ko ari inzira y’inkuba kubera imiterere y’imisozi miremire tugira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yasabye abaturage gukomeza kwirinda inkuba cyane muri iki gihe cy’imvura, birinda kujya mu mazi mu gihe imvura igwa, gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mvura no gushyira imirindankuba ku mazu ahurirwamo n’abantu benshi.

Src:igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu by’ingenzi kandi bitangaje wakora niba ushaka guhorana ubuzima bwiza|Bigerageze uyu munsi.

Trump yibasiye bikomeye Twitter nyuma yo gufunga burundu konti ye.