in

Inkoko y’isake yishe umugabo w’imyaka 67

Umugabo w’imyaka 67 y’amavuko witwa Kraus, ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi akomeje kuvugisha abantu batari bacye nyuma yo gutangazwa ko yishwe n’inkoko.

Uyu mugabo yitabye Imana ubwo   inkoko y’isake yaje yiruka ikamutera urwara (Igikohwa) ku kuguru hanyuma bikamutera kuvirirana amaraso menshi cyane.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Face Of Malawi, avuga ko iyo nkoko ikimara kumutera urwara akava amaraso menshi, byamuteye gufatwa n’umutima, bikaba biri mu bintu byatumye ahita yitura hasi atangira gusamba ashiramo umwuka.

Aba Polisi ndetse n’umukobwa we, Viriginia Guinan, bakimara kuhakandagiza ibirenge, basanze uyu mugabo aryamye mu maraso menshi cyane yatewe n’igikomere yari afite inyuma ku kaguru cyatewe n’inkoko.

Uwamukodeshagaho inzu (Landlord), yavuze ko uyu mugabo yashizemo umwuka ari kuvuga ijambo ‘Isake’.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mugabo w’i Rubavu wahinduye inzu ye urusengero, aravugwaho andi mabi yo gusenga yashoye intoki ze mu bitenge by’abagore basengana

Akina UEFA Europa League: Umuzamu uje gucungura Amavubi no kwicaza ba Kwizera Olivier na Fiacre yamaze kugera i Nyarugenge