in

Wa mugabo w’i Rubavu wahinduye inzu ye urusengero, aravugwaho andi mabi yo gusenga yashoye intoki ze mu bitenge by’abagore basengana

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, ntibumva impamvu ubuyobozi burebera umugabo wahinduye urugo rwe urusengero rusengera abagore ndetse bamwe akaba ashobora kuba abasambanya, kuko hari ababona abasengera abakabakaba mu myanya y’ibanga.

Aba baturage basobanura uko uru rugo rwahinduwe urusengero dore ko nyirarwo ngo yacukuye ibyobo mu nzu abatirizamo abayoboke be.Kugira ngo ugere kuri uru rugo rwahinduwe urusengero, bisaba umuntu kuzamuka impinga y’umusozi uherereye mu Mudugudu wa Rambo mu Kagari ka Kiraga mu Murenge wa Nyamyumba.

Umwe mu baturage, yabwiye RadioTv10 dukesha iyi nkuru ko bafite impungenge ko iby’uru rusengero bizavamo ibindibindi, nyamara batarahwemye kubigaragaza.

Ati “Nk’ubu ejobundi nahamagaye Mudugudu ngo bari gusenga akoragura abadamu n’abakobwa ku mabere no ku mabuno kandi nzi ko ibyo bitemewe, mudugudu aransubiza ngo ‘reka nze’ ariko bwira atahageze, mpamagara ushinzwe umutekano nawe ati ‘ndaje’ ariko bwira atahageze.”

Uyu muturage avuga ko n’umugore we yagiye kuhasengera, none ubu akaba yaramumutwaye kuko yahise amutera umugongo.

Ati “Umugore wanjye akimara kumuyoboka kumusengera twahise dutandukana ahubwo asigaye ajya kuri uwo pasiteri akararayo bugacya. Ubu mbayeho njyenyine pasiteri yanjyaniye umugore.”

Aba baturage bakomeza bagaragaza ko batewe impungenge n’uko uru rugo rwahinduwe urusengero rusengamo cyane abagore n’abakobwa icyarimwe no kubasambanya ngo runagira uruhare mu guta ishuri cyane ku bana b’abakobwa.

Undi ati “Yajyaga amunyereka kuri nimero akaduhuza nyine birangira tubanye no mu rugo batabizi kuko nigaga muwa gatanu (w’amashuri abanza kuko ubu uyu afite imyaka 18) amvanamo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin, avuga ko uyu mukozi w’Imana yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha batari bazi ko yarekuwe cyangwa ko uru rusengero rwe rugikora.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Hagati ya Apr na Rayon ufana iyihe” Tijara Kabendera adaciye ku ruhande yasubije uwamubajije ikipe afana hagati ya Rayon Sport na Apr Fc

Inkoko y’isake yishe umugabo w’imyaka 67