Imvura yaguye kuri uyu wa kabiri tariki 14 Werurwe 2023 mu gihugu cya Uganda yahitanye ubuzima bw’abana 2 babahungu barohamye mu mazi .
Ikinyamakuru Monitor kivuga ko imvura yaguye kuri uyu wa kabiri amasaha macye ariko ikaba yari ifite ingufu ku buryo amazi yatembye yari menshi ari nayo abo bana baje kurohamamo bagahita bitaba Imana .
Inkuru ivuga ko umwe muri aba bana barohamye nyina asanzwe akora hanze y’Igihugu cya Uganda , ko umukozi wari waramusigaranye ngo yari mu nzu ari gufura ,uwo mwana arera na mugenzi we nabo barimo bakina mu nzu ariko ko atazi neza uko baje gusohoka bakagera kuri ruhurura iri imbere y’urugo rwabo yarimo itembamo amazi menshi ari nayo barohamyemo.
RIP to them 💔ðŸ˜ðŸ’”ðŸ˜