Umuhanzi Mike Kayihura w’umuhanga ukunzwe cyane bitewe n’ubuhanga afite ndetse n’ijwi ryiza rye benshi bakunze kwita Mr English bitewe n’icyongereza cyinshi akoresha mu ndirimbo ze yatumiwe mugitaramo cya Blankets&Wine i Kampala.

Mike Kayuha azitabira iki gitaramo ndetse asusurutse abazacyitabira ni igitaramo gisanzwe kibera ahitwa ‘Lugogo Cricket Oval’ ahaba hakoraniye abarenga ibihumbi 20 by’abakunzi b’umuziki baba bitabiriye iki gitaramo.iki gitaramo kizaba tariki 30 Mata 2023 byitezwe ko Mike azafatanya na Tracy Melon, Akein, Joshua Baraka, Azawi ndetse n’abandi benshi.