in

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yanenze icyemezo cy’umujyi wa Kigali cyo gusenya inyubako y’igorofa y’umushoramari Nsanawe Serge Ndekwe yari yuzuye ku musozi wa Rebero

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yanenze icyemezo cy’umujyi wa Kigali cyo gusenya inyubako y’igorofa y’umushoramari Nsanawe Serge Ndekwe.

Umujyi wa Kigali uravugwaho gusenya inyubako y’igorofa ya Rwiyemezamirimo Nsanawe Serge Ndekwe bitewe nuko atubahirije ibyo yasabwe gukora.

Amakuru ahari ni uko Ndekwe Serge yari asanzwe afite ubutaka kuri uwo musozi wa Rebero, bwegeranye n’igisigara cya Leta, ahateganyirijwe kuba icyanya cy’ishyamba ribumbatiye urusobe rw’ibibyabuzima [green zone].

Amakuru avuga ko ahateganyijwe gushyirwa iki cyanya harimo ubutaka bungana na metero ziri hagati y’enye n’eshanu zo ku butaka bwe.

Uyu ngo mu gihe yatangiraga kuzamura inyubako ye, yubatse no muri za metero enye zo ku butaka bwe ariko zigomba kuba muri ‘green zone’.

Uyu mugabo ubwo yari atangiye kubaka inyubako ya Papyrus mu mwaka wa 2016 nabwo umujyi wa Kigali wamusabye guhagarika ibikorwa.

 

 

 

Uku niko byaje kugenda ku nyubako iri irebero ubwo nabwo yasabwaga guhagarika kubaka mu cyanya gikomye .

 

Mu ibaruwa yo ku wa 27 Ugushyingo, yandikiye umujyi wa Kigali, awumenyesha ko nta mugambi yari afite wo kubaka mu buryo bunyuranye n’amabwiriza y’Umujyi wa Kigali, asaba ko atasenyerwa bikaba byamuteza igihombo.

CLADHO yanenze Umujyi wa Kigali…

Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka, yabwiye UMUSEKE ko Umujyi wa Kigali utagari ukwiye gufata icyemezo cyo gusenya igirofa ya Ndekwe kuko byashyize mu gihombo igihugu.

Yagize ati “Uriya muntu bamushyize mu gihombo, kandi si igihombo nk’umuntu, buriya bifite icyo bivuze ku bukungu bw’Igihugu.Ntabwo bari kurinda ko umuntu ajya gushora amamiliyoni n’amamiliyoni ye ahantu kandi bazi neza ko bazamusenyera.Bari bakwiye kumuhagarika hakiri kandi ibintu bitaragera kure .Navuga ko gusenya ntacyo bitwaye ariko gusenya inzu yamaze kuzura igeze ku rwego rwo guturwamo yakabaye baramuhamagaye hakiri kare.”

Murwanashyaka Evaliste asanga umujyi wa Kigali wari gusenya mbere badategereje ko yuzura ko ahubwo hari hakwiye ibiganiro.

Ati “ Mbere na mbere inama bamugiriye iyo zitubahirijwe bari kubisenya hakiri kare atarashoramo amafaranga.Ikindi cya kabiri bari kuganira(umujyi wa Kigali.) yasabaga ibiganiro kuko hariya hantu ntabwo ari mu manegeka iriya nzu yubatse, ngo ni ubutaka , ni ahantu hakomye. Hari kubaho koroherana , kuko ni metero nke yafashe. Bakamubwira ngo izi metero nke wubatse, bari kuzimwishyuzamo amafaranga runaka, ariko kuza ugasenya inzu ya miliyoni nka ziriye ntabwo ari byo.”

Murwanashyaka asanga umujyi wa Kigali waragize uburangare no kutorohera umushoramari. Uyu asanga kandi umushoramari nawe yari kwemera inama yagiriwe n’umujyi wa Kigali hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ibihombo.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
3 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Fidele
Fidele
7 months ago

Uburenganzira bwa muntu se bwemera ko abantu bica amabwiriza babizi neza ko barimo kuyica bajya bashyigikirwa?!! Ntekereza ko CLADHO ahubwo yagakwiye kwigisha no gushishikariza abantu gukora ibikorwa byabo mu buryo bukurukije amabwiriza ariho!!

Bazumutima
7 months ago

None se ibyo byanya barata bizaha akazi abakozi bangahe? Ahubwo byabaha akazi ho barumva bizaziba icyuho cyatewe ninyubako basenye? Biragaragara ko arukugira bamuhombye gusa ntakindi.

Cloclos
Cloclos
7 months ago
Reply to  Bazumutima

Mwagiye mureka amarangamutima! Iyo nzu se yo izaha bangahe akazi? Kuki abanyarwanda tudashaka kumva no gukurikiza itegeko? Iyo bakubujije ugakomeza,uba ugamije iki?

Ifoto y’icyumweru! Nyuma y’uko Rayon Sports itsinze Police FC, aba-Rayon bakomeje kuyishimira hejuru – IFOTO

Ubuyobozi bw’ishuri rya G.S Kabana bwandikiye ibaruwa umwarimu uhigisha ngo yisobanure ku myambarire yagaragaye yambaye imbere y’abanyeshuri yigishaga