Kuwa gatatu tariki 28 Ugushyingo 2022 ,nibwo impanuka y’ingede ntoya yabereye mu majyepfo y’igihugu cy’Ubufaransa ,isiga umuntu umwe yitabye Imana ,mu gihe abandi bantu batatu bari bayirimo bakomeretse icyakora ntibahasige ubuzima.
Inkuru ivuga ko iyi ndege yari itwaye abantu bane gusa ,yakoreye impanuka mu mujyi wa Barcelonnette-Saint-Pons ,mu ntara ya Alpes-de-Haute-Provence ikikubita hasi yarangiza igatangira gushya.
Abari bayirimo bagatabarwa n’indege za kajugujugu ndetse n’imbangukiragutabara zahagobotse mu buryo bwihuse ariko umuntu umwe bikarangira we atabashije kurenga aho .
Kugeza kuri ubu hakaba hari gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka ,cyane ko kugeza ubu kitaramenyekana