I Kigali rwagati ruhande rw’inyubako ya MIC iri mu karere ka Nyarugenge hagonganiye Moto ebyiri, babiri mu bari baziriho barakomereka.
Izi moto zagonganye ziri kugana mu cyerekezo kimwe. Umugenzi umwe mu bari batwawe na zo yahababariye ahita anavunika ukuguru, uwari umutwaye akomereka mu maso mu gihe umumotari wagonzwe we ntacyo yabaye.
Uwitwa Birori Vincent wabonye iby’iyi mpanuka yavuze ko byamutunguye kubona izi moto zigongana kandi zose zajyaga mu cyerekezo kimwe, gusa avuga ko uw’inyuma ari we wagonze uwaruri imbere.
Umumotari wagonzwe we yavuze ko atamenye ibyabaye; kuko akeka ko uwamugeonze ashobora kuba yikanze ikintu hanyuma akabagonga gusa ari bo babaye cyane ukurikije we uburyo ameze.
Impanuka ikimara kuba abari aho bahamagaye imbangukiragutabara abakomeretse babanza gukorerwa ubutabazi bw’ibanze nyuma bajyanwa ku Bitaro ya Kigali bya CHUK.