in

Imbamutima za Yannick Mukunzi nyuma yo kugera ku ntego ze zo gufasha ikipe ya Sandviken IF kuva mu cyiciro cya 3

Hashije imyaka 5 Yannick Mukunzi ari umukinnyi wa Sandviken IF yo muri Sweden, yayigiyemo afite intego zo kuyizamura mu cyiciro cya Gatatu.

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023, nibwo iyi kipe yazamutse mu cyiciro cya 2 nyuma yo gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa Mbere.

Mu kiganiro Mukunzi Yannick n’ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru, yavuze ko yishimye cyane kuba intego zamujyanye yazigezeho.

Yagize ati “Njyewe Sandvikens IF nyimazemo imyaka 5 ariko njyewe mbara ko ari imyaka 4 kuko hari umwaka ntakinnye kubera imvune wa 2022, ndishimye cyane kuba tuzamutse mu cyiciro cya kabiri kandi ikindi ni yo ntego naje mfite aha kandi numvaga ntava muri Sandvikens IF ntageze kuri iyo ntego, ndishimye cyane ntabwo wabyumva.”

Yakomeje avuga ko intego afite mu mwaka utaha w’imikino ari ugukora cyane ibindi yizeye ko bizagenda neza.

Ku bijyanye no kujya mu yindi kipe, Yannick Mukunzi yavuze ko amakipe ahari ariko we atabiteganya kuko agifite amasezerano ya Sandvikens IF kandi imufashe neza.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mama Djihad wihebeye Rayon Sports arembeye mu bitaro bya CHUK

Amakuru mashya kuri Yaka Mwana wari watawe muri yombi na RIB