in ,

Ikipe ya Manchester United iri mu mazi abira

Manchester United ni imwe mu makipe afite amateka akomeye ndetse n’abafana benshi ku isi, ibi rero bituma iyi kipe igenda ikorana n’abashoramari bakomeye batandukanye nka Adidas Chevrolet ndetse n’izindi. Ibyo byose rero Man U ibikesha umusaruro yagiye igaragaza mu bihe byahise gusa ariko muri iki gihe birasa naho ingoma zahinduye imirishyo none umusaruro utangiye kugenda ugabanuka cyane ari nabyo bishobora gukora ishyano Man U.

Résultat de recherche d'images

Nkuko byatangajwe n’ushinzwe Imari mu ikipe ya Manchester United ari Cliff Baty, ngo igihe basinyaga amasezerano na Adidas afite agaciro ka miliyoni 850 z’amayero ku gihe cy’imyaka 10, bemeranyijwe ko Man U itagomba kuzajya isiba muri Champions League imyaka ibiri ikurikiranye.

Résultat de recherche d'images

Nkuko mu bizi rero iyi Season Man u ntiri gukina Champions League byumvikana ko igomba kujya muri Champions League Season itaha byanze bikunze, gusa ariko umusaruro abasore ba Jose mourinho abri gutanga muri iki gihe wo ntubibemera kuko ubu Man U iri ku mwanya wa gatandatu mu gihe amakipe ane ya mbere ariyo ashobora kwitabira champions league.

Résultat de recherche d'images

Manchester United rero iramutse itabashije kubona itike yo kuzakina Champions League umwaka utaha ngo ikaba yakatwa na Addidas kuri cash yabahaga buri mwaka. Bkuko Cliff Baty yabitangaje ngo Man U bayikata akayabo ka miliyoni 25 z’amayero nukugako aho guhabwa miliyoni 85 bagabanyirizwa bagabwa miliyoni 60 gusa. Byumwikana ko Mourinho n’abasore be bagomba kwikubita agashyi bakareba ko baza mu myanya ine ya mbere.

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Rwanda, Akiwacu Colombe yashyize ahagaraga ifoto yambaye utwenda two kogana “Bikini” arimo yishakira abafana

Dore amafoto atuma benshi bemeza ko The Ben ariwe mustar wambara neza muri Showbiz Nyarwanda