in ,

Ikipe ya Manchester United ihuye n’ikibazo gikomeye gishobora gutuma yongera gutsindwa mu mikino ya Champiyona

Ikipe ya Manchester United muri Weekend ishize yaje kugaraguzwa agati n’ikipe ya Huddersfield Town itsindwa ibitego 2-1, kurubu ikipe ya Jose Mourinho yagize ikibazo gikomeye cyo gutakaza abakinnyi mu mikino yabaye hagati muri iki cyumweru mu gikombe cy’igihugu Carabao cup biyongera kuri Paul Pogba na Marouane Fellaini bagize imvune ndetse n’igihe bazazira kikaba kitaramenyekana.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Manchester Evening aravuga ko nyuma yuko Marcus Rashford na Ander Herrera basohotse mu kibuga bafite imvune zidakanganye bataremezwa neza n’abaganga niba bazaba bari mu bakinnyi bazakina n’ikipe ya Tothenham imeze neza muri iyi minsi kubera uburyo iri kwitwara. Mu gihe aba basore babiri baba batitabiriye uyu mukino byaba ari ikibazo gikomeye kuberako iyi kipe ya Manchester United yaba isigaranye Nemanja Matic gusa nk’umukinnyi wo hagati umenyeranye na bagenzi be. Ibi bikaba bishobora gukururira Jose Mourinho indi nsinzwi. Gusa mu yandi makuru nuko Eric Bailly we yagarutse mu myitozo ndetse ashobora no kubanza mo muri uyu mukino ukomeye ikipe ya Manchester United ifite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Arsene Wenger yavuze amagambo adasanzwe avumirwa ku gahera n’abafana ba Arsenal

Umukinnyi Philippe Coutinho yamaze kumvikana n’ikipe azerekezamo mu mpeshyi itaha