in ,

Ihangana rikomeye hagati ya Jose Mourinho na Zidane ryafashe indi ntera

Jose MOURINHO / Zinedine ZIDANE

Umutoza Jose Mourinho bitewe nuko amaze kwibagirana mu mitima y’abakunzi ba Real Madrid nk’umutoza wagize ibyo akora byinshi, kurubu ntiyishimiye abamunnyega bamugereranya n’umufaransa Zinedine Zidane.

Nyuma yuko ikipe ya Real Madrid yaraye itwaye igikombe cy’isi cy’ama club,agahigo Zidane yakoze ko gutwara ibikombe 3 mu mwaka umwe mu ikipe ya Real Madrid, ibitangazamakuru byinshi byazindutse byibasira umutoza Jose Mourinho ko ibye biri mu marembera kuko ibyo Zidane yakoze byatwaye Mourinho imyaka 3 yose kugirango abigereho ndetse Zidane akaba agaragaza ko azongera uduhigo twinshi kurusha undi uwo ariwe wese waciye muri Real.

Jose Mourinho ntiyaripfanye nawe yagize icyo atangariza abanyamakuru bamwanditseho bamurasa,nkuko tubikesha ikinyamakuru Skysports yagize ati:” Nkiri i Santiago Bernabeu bamvugaga neza ndetse bananshyigikira, gusa sinabitindaho iby’isi ni amabanga, sinabura kwemeza ntashidikanya ko nagambaniwe mu buryo ubwo aribwo bwose, gusa ntacyo nishinja, natanze icyo mfite, Zidane n’umutoza mwiza uzagera kuri byinshi, ariko haracyari kare cyane ku myaka ye,nakomereze aho ndetse azarusha abatoza benshi ibigwi nge ntarimo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi bwa mbere mumateka ye yavuze amagambo yatangaje isi yose kubyerekeye Cristiano Ronaldo

Ambasaderi w’ Uburusiya muri Turikiya yarashwe ahita apfa