in ,

Igikorwa Zidane yakoze cyahungabanyije bikomeye ikipe ya Fc Barcelona bazakina muri weekend

Mu ijoro rishize, ikipe ya Real Madrid yakinaga n’ikipe yo mu cyiciro cya gatatu yitwa Leonesa mu gikombe cy’umwami aho yaje kuyitsinda itayibabariye ibitego 6-1, gusa umutoza Zidane ikipe yakinishije y’abana gusa, Uretse Carvajaal na Pepe bakiva mu mvune abandi bose yabaruhukije. Ibi bikaba byateye ubwoba ikipe ya Fc Barcelona yanganyije muri iri rushanwa ryabaye ku mugoroba bitewe nuko ikipe y’abakeba yitwaye neza yanaruhukije benshi mu babanza mu ikipe ya mbere, dore ko no muri iyi minsi iyi kipe ya Fc Barcelona itari kwitwara neza na gato mu marushanwa menshi irimo.

Image result for zidane in press conference

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru umutoza Zinedine Zidane yagize ati:” Je suis heureux pour tous les joueurs qui ont été en mesure de jouer lors de ce match. C’est une victoire importante et je suis satisfait, nous avons faire du bon travail”.

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:” Nishimiye abakinnyi bangeku mukino w’uyu mugoroba,banshimishije kandi banejeje, ni insinzi yari ikenewe, twakoze ndetse akazi keza”.

Uku kuzigama abakinnyi bakomeye kwa Zidane kwakangaranije abakunzi ba Fc Barcelona cyane bigaragara ko uyu mukino uzaba kuri uyu wa gatandatu uyu mufaransa awiteguye neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wabyinanye na Yvan Buravan ” Just a Dance” yaba atwite (AMAFOTO)

Umuhanzikazi Sacha yagaragaye mu mwambaro ugaragaza icyo yambariyeho (AMAFOTO)