in

Igihombo gikomeye kuri Shampiyona ya Basketball y’u Burundi, irazahurwa nande?.

Nyuma yuko irushanwa Viva Basketball League (VBL) ritinze gutangira biravugwa ko abakinnyi bamwe bakiniraga amakipe yo mu gihugu cy’u Burundi bamaze kurambagizwa n’amakipe atandukanye yo muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba harimo ayo mu Rwanda na DR Congo.

 

Abo bakinnyi barimo umunya-Sudan w’imyaka 25 witwa David Deng Dikong bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Chaux Sports BBC yo muri DR Congo akaba yakiniraga ikipe yo mu Burundi yitwa Dynamo BBC , abo bakinnyi kandi harimo n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi Landry Ndikumana ufite imyaka 30 ushobora kwerekeza muri AMI BBC yahoze akinira umwaka ushize uyu kandi akaba umwe mu bakinnyi babahanga ikipe y’igihugu y’u Burundi ifite kuko yigeze no kuba umukinnyi w’irushanwa MVP muri Ugunda. aba nibyo bakinnyi bivugwa ko bazerekeza mu macyipe acyina Basketball muri DR Congo.

Landry Ndikumana ushobora kwerekeza muri AMI BBC

 

David Deng Dikong bivugwa ko azerekeza muri Chaux Sports BBC yo muri Congo DR

Abakinnyi bivugwa ko bazerekeza muri Shampiyona ya Basketball y’u Rwanda.

Harimo Umunya-Nigeria Israel Otobo w’imyaka 20 wakiniraga ikipe ya Dynamo BBC uyu akaba yaranabaye umukinnyi mwiza “MVP” w’irushanwa mu mwaka ushize biravugwa ko kandi yatangiye imyitozo muri APR BBC yahano mu Rwanda, undi mukinnyi n’umukinnyi w’umurundi w’imyaka 28 Joe Guibert Nijimbere wakiniraga Dynamo BBC yo mu Burundu bikaba bivugwa ko azakinira Kepler BBC yo mu Rwanda uyu musore si ubwambere akinnye hano mu Rwanda kuko yatwaranye na Patriot BBC igikombe mu bihe byashize.

 

 

Aba bakinnyi bose nibaramuka basohotse muri iki gihugu cy’u Burundi biragoye ko uburyohe bwa Shampiyona y’u Burundi bwaguma kurugero nkurwo yariho kuko izaba itakaje uburyohe binyuze muri bsno bakinnyi bayo bakomeye.

Israel Otobo wakiniraga Dynamo BBC bivugwa ko yatangiye imyitozo muri APR BBC
Joe Guibert Nijimbere wakiniraga Dynamo BBC biravugwa ko azakinira Kepler BBC