in ,

Ifaranga ryitiriwe Squid Game ryatumye hibwa akayabo !

Ifaranga ryari ryaremwe bivuye ku gitekerezo cya filime ikoze mu buryo bw’uruhererekane ya Squid Game ryari ryakuruye abashoramari kugeza aho iri  faranga ryageze ku gaciro k’ibihumbi biriri na magana inani by’amadolari ($2800) mbere yuko abariremye bayabikuje yose bakaburirwa irengero.

Ifaranga ryo kuri murandasi $SQUID ryari ritaremezwa na  Netflix kuko ariyo nyiri filime  ryatangiye gukoreshwa mu kwezi kwa cumi mu mpere aho ryongereye agaciro kugera ku bihumbi 310  ku ijana (310000%) mu minsi mike.

Iri faranga rishyirwaho hari igitekerezo ko ryazakoreshwa mu mukino wo kuri murandasi uzakinwa hagendewe ku gitekeerezo cyo muri filime y’uruhererkane yakiniwe mu gihugu cya Koreya y’Amajyepfo; aho abantu bafite amadeni bahatirwa gukina umukino ushobora kuviramo urupfu abakinnyi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ku isaha ya saa kumi na mirongo ine (5:40 AM) iri faranga ryatakaje agaciro kugera ku idolari zero 0$ ndetse na website ryagurirwagaho irabura ndetse n’urukuta rwa twitter rw’iryo faranga rurahagarikwa. Nkuko byasobanuwe n’ikinyamakuru cya Gizmodo, icyo aba baremye iri faranga mu bamenyererye iby’aya mafaranga yo kuri murandasi bakoze byitwa ‘RUG PULL’ mu rurimi rw’icyongereza aho abakoze ifaranga iyo bamaze kubona ko ifararanga ryabo rimaze kubyara umusaruro bavunjisha ayo mafaranga (abarwa nk’ibiceri; coins kuri murandasi) biceri mu mafaranga asanzwe maze bagahita babura. Aba bakoze ibi biracyekwa ko baba bavanyemo inyungu ikabakaba miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana atatu na mirongo inani by’amadolari. ($3.38million).

Hari ibimenyetso  byinshi byagaragazaga ko iri faranga atari iryo kwizerwa guhera mu ntangiririo gusa abantu babyimye amatwi bitewe n’uburyo ryazamukaga mu gaciro mu gihe gito ndetse n’igitekerezo cy’umukino wa nyawo atari filime ugendeye kuri iyi filime. Ikindi kandi kuri iyi website yaba bitwikiriye filime bagacucura abaturage, hariho amakosa y’imyandikire menshi cyane ndetse ikindi gitangaje ni uko abantu bari bemerewe kugura ayo mafaranga ariko bo batemerewe kuyagurisha.

Iyi si inshuro ya mbere hari amafaranga akozwe hagendewe ku bintu biharawe ndetse ntabwo ari ni iryanyuma hazaza nayandi menshi atandukanye. Nubwo amwe muri ayo yizewe ndetse atanga inyungu, uwifuza kujya mu bucuruzi bw’aya amafaranga agomba kubikorana ubushishozi bwinshi kuko mu isi y’ikoranabuhanga hari benshi babyitwikirira bagacucura na duke wakoreye !

Tubibutse ko kandi bitari kera cyane mu gihe cyashize hari irindi faranga ryari ryaremwe nabwo hagendeewe kuri filime y’uruhererekane ya The Mandolian naryo ryarangiye ari ubwambuzi nkiri rya $SQUID.

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Undi munyamakuru wa RBA arigendeye.

Inkuru nziza ku bakunzi ba Active Group