in

“Icyo Imana ishatse nicyo kiba” Irakoze Ariella wari umaze igihe kirekire arwaye ikibyimba gikabije mu maso nyuma yo gukora ubukwe, yitabye Imana

Irakoze Ariella ukomoka mu Burundi wari umaze igihe kirekire arwaye ikibyimba gikabije mu maso yaje kwitaba Imana mu gihugu cya Kenya aho yari ari kuvurirwa.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 3 Werurwe 2024, nibwo Ariella Irakoze yitabye Imana. Nk’uko umugabo we Moïse Ruberintwari yabitangaje ati:

“Shalom shalom ncuti zacu. Ariella wacu Ariwe wanyu yari ku mugambi w’Imana. Icyo Imana ishatse nicyo kiba, Izaguma ari iyo kwizigirwa.

Twarasenze, mwaradusengeye, mwatubaye hafi.Yesu rero abahe umugisha. Ariella yasinziriye ku musi we w’amavuko. Rero Imana yari ibizi byose.”

Moise na Ariella bari bashinze urugo rwabo muri Nyakanga 2022. Nyuma y’ubukwe yahise arwara ikibyimba kugeza ubu doreko yabyaye umwana yaramaze kurwara, bituma atabona uko asa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Budesiyana wo mu ikinamico ‘Urunana’ yatanze impano, Dogiteli Nsabi na Bijiyobija batera urwenya! Udushya twagaragaye mu bukwe bwa Killaman bukomeje kuvugisha benshi – VIDEWO

Kuva yabona ikipe hanze y’igihugu buri mu kino ni igitego! Nyuma yo gutsinda ibitego 3 wenyine mu mukino, rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yongeye kumwenyuza inshundura