in

Icyihishe inyuma y’ihagarikwa no kwamburwa igitambaro cya Captain bya Pierre Emeric Aubameyang muri Arsenal

Rutahizamu wa Arsenal, Pierre Emeric Aubameyang yamaze guhagarikwa n’ikipe ye abereye Captain nkuko iyi kipe yabitangaje.

Hashize iminsi itari myinshi umubano hagati ya Aubameyang na Arsenal utameze neza Cyane cyane hagati ye n’umutoza mukuru Michael Arteta, nyuma yo kugenda ahagarika uyu rutahizamu Kandi akajya anamwima umwanya wo kubanza mu kibuga.

Bidatinze kuri uyu wa kabiri ikipe ya Arsenal yemeje ko ihagaritse uyu rutahizamu ku mwanya yari ariho wa Captain Kandi abaye ahagaritwe ku mirimo yose imuhuza na Arsenal yose.

Byatangiye uyu rutahizamu asaba uruhushya rwo kujya kureba mama we wari urwariye mu gihugu cy’ubufaransa, maze ntiyahakanirwa niyi kipe asanzwe akinira ahabwa uruhushya ajya kurena nyina mu Bufaransa.

Nyuma yo kugera kuri mama we ntiyagarukiye igihe yahawe n’ikipe ya Arsenal ahubwo yaje atinze yarengeje iminsi yahawe na Arsenal, nyuma yo kuhagera nabwo ntiyahise yerecyeza Aho abakinnyi b’iyi kipe bahurira ahubwo yagiye muri gahunda ze.

Ku kijyanye no kwipimisha icyorezo cya Corona Virus ntabwo yabyujuje nkuko bisanzwe bikorwa ahubwo we yaraje maze ntiyatanga ibisubizo byuko ahagaze kuva yava mu Bufaransa ku kijyanye na COVID-19.

Nyuma yo kuhagera atinze kubera umujinya yari yateye ubuyobozi bwa Arsenal, akigera ku kibuga cy’imyitozo yahise ahambirizwa vuba asubizwa mu rugo n’umutoza mukuru Michael Arteta, maze Pierre Emeric Aubameyang asubira mu rugo nta myitozo na micye akoze.

Muri uko gutaha yabwiwe ko abaye ashyizwe hanze y’ibikorwa byose byerekeje kuri iyi kipe bivuze ko ahagaritswe.

Nyuma yaho gato uyu rutahizamu akigera Aho asanzwe aba yahise yerecyeza mu nzu zishinzwe gushyiraho abantu Tatoo wage maze batangira kumutera ibyo bishushanyo ku maboko nawe ntiyatinze guhita abishyira ku rubuga rwe rwa Instagram, anajya no muri gahunda ze zindi ziterecyeranye n’ibikorwa byose bya Arsenal.

Ikipe ya Arsenal ibonye ibi uyu rutahizamu akoze yahise imuhagarika ivugako imyitwarire ye imuranze mu gihe kitari kinini idahwitse rero abaye ahagaritwe igihe kitazwi.

Si Aubameyang gusa ibi bihazo hibayeho kuko abakinnyi Bose bakunze guhabwa ubuyobozi bwo kuyobora bagenzi babo nka Captain muri Arsenal batajya bagira imyitwarire itari myiza.

Myugariro Lauren Coshelin ava muri Arsenal yerecyeza muri Bordaux yo mu gihugu cy’ubufaransa yagaragaye afata umwenda wa Arsenal akawukuramo maze awujugunya hasi maze asigara yambaye umwenda wa Bordaux, ibintu byababaje abantu benshi bafite Aho bahuriye na Arsenal nyuma yo gusuzugura iyo kipe nuwo wari Captain wayo.

Coshelin akurako umwenda wa Arsenal akawujugunya hasi agadigara yambaye umwenda wa Bordaux muri video yashyizwe hanze niyi kipe ya Bordaux ubwo bahaha ikaze uyu myugariro, ibintu byababaje abantu benshi bafite Aho bahuriye na Arsenal Bose.

Bidateye kabiri umukinnyi Granet Xhaka, yaje kugaragaza imyitwarire itari myiza ubwo bakinaga umukino na Crystal palace banganya ibitego 2-2, akuwe mu kibuga kubera kutitwara neza agaragara ashyira ukuboko kwe ku gutwi nyuma yaho abafana ba Arsenal batari bishimiye iyi myitwarire yuyu Captain wabo mu kibuga, igikorwa cyaviriyemo Xhaka kuvanwa igitaraganya ku mwanya wa Captain maze hashyirwaho Aubameyang.

Xhaka yitwara bitangaje imbere y’abafana ba Arsenal ubwo yasimbuzwaga bikamuviramo kuvanwa ku mwanya wa Captain.

Pierre Emeric Aubameyang nawe bidateye kabiri ahise agaragara mu gikorwa cy’imyitwarire idahwitse bimuviramo guhagarikwa anakwa ubu bushobozi bwo kongera kuba Captain wa Arsenal nkuko tubicyesha ikinyamakuru Daily Mirror.

Nyuma yo kwirukanwa ku kibuga cy’imyitozo, Aubameyang yahise yerecyeza mu nzu zishinzwe gushyiraho abantu Tatoo wage, ibi bimuviriyemo kwamburwa igitambaro cya Captain wa Arsenal.

Abasesenguzi benshi Bari kwibaza Niki kitagenda kuri ba Captain ba Arsenal bo bakomeje kugaragarwaho imyitwarire mibi bayigaragarije abakinnyi bakiri bato muri iyi kipe bibaza ese Niki baba bigisha barumuna babo?

Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru…

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Julius Chita n’umugore we bari mu byishimo byinshi

Bijoux na lionel sentole urukundo rwabo rurashyushye mu gihe bitegura ubukwe vuba (Amafoto)