in

Ibyuya byinshi nti bikwiye kukubaho akarande: Dore umuti ubivura n’ibyo ukwiye gutandukana n’abyo bigutera kubira cyane

Ibyuya byinshi nti bikwiye kukubaho akarande: Dore umuti ubivura n’ibyo ukwiye gutandukana n’abyo bigutera kubira cyane

Imiti yo kubira ibyuya bikabije ikoreshwa mu kuvura  iyi ndwara , twayishyira mu byiciro 2:

Iyo ushobora gukoresha ubwawe Iyo wandikirwa na muganga, Gusa tugiye kurebera hamwe iyo wakoresha ubwawe.

Imiti yo kubira ibyuya bikabije wakoresha ubwawe

Mu rwego rwo kwirinda kubira ibyuya bikabije hari ibyo ushobora gukora ubwawe, mbere na mbere usabwe kwirinda ibi bikurikira:

Inzoga

Ikawa

Ahantu hari ubushyuhe cyane

Ibinti bishyushye cyane (ibiryo cg ibinyobwa)

Ushobora gukoresha antiperspirants: iyi ikaba imibavu ikoreshwa mu kwaha, mu ntoki no mu birenge. Iyi mibavu itandukanye na parfum, deodorant, cg ibindi bihumuza (kuko byo ntibihagarika kubira ibyuya). Antiperspirants zigaragaramo aluminium (10% cg 20%), akamaro ka aluminiyumu hano ni ugufunga utwenge duto duturukamo ibyuya, ku bantu bafite iki kibazo.

Antiperspirant zitandukanye, ushoboza gusoma ku gacupa ukareba niba itandukanye na deodorant

Antiperspirant ikoreshwa ite?

Ziboneka muri pharmacie cg amaduka acuruza amavuta ahenshi (gusa aha ureba neza niba atari deodorant kuko twavuze ko bitandukanye). Uko ikoreshwa;

Mbere yo kuyitera (mu kwaha cg munsi y’ibirenge) banza wihanagure wumuke neza

Ni byiza kuyikoresha mbere yuko ujya kuryama, iminsi 7 cg 5, hanyuma inshuro 1 cg 2 mu cyumweru gikurikira (bitewe nuko ubona ibyuya bigabanuka).

Kubera ko izi produit zibamo ibinyabutabire, bishobora gutuma wumva uburibwe cg uburyaryate rimwe na rimwe ku ruhu, kwitera byinshi si byiza kimwe no kubyitera igihe kirekire.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikirori batarimo ntakiba cyabaye: Reba amafoto y’abakobwa b’ibuzungerezi bagize Kigali Protocol imaze kubaka izina hano mu Rwanda

Ishuri ry’isuka: Japhet Mazimpaka na we yamaze gufata icyemezo cyo kuza mu muziki nyarwanda (video)