in

Amagambo Titi Brown yabwiye Scovia Mutesi yamukoze ahantu nyuma y’uko ari mu bamufashije kumukorera ubuvugizi, bituma afungurwa

Umubyinnyi Titi Brown yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, mu magambo meza cyane ashimira umunyamakuru Mutesi Scovia wamukoreye ubuvugizi bituma afungurwa, nyuma y’imyaka 2 yari amaze muri gereza ku cyaha cyo gusambanya umukobwa utagejeje imyaka y’ubukure gusa birangira agizwe umwere.

Ni umutumwa yamuhaye nyuma yuko bahuye maze barifotozanya. Yageze ati”Bwa nyuma na nyuma nahuye na Scovia sinziko nabona amagambo ashimira uyu mubyeyi bungana nuburyo yambaye hafi mugihe ntakizere nari mfite akarwanaho atanzi aka mbera ijwi ryageze aho ngewe ntabashakaga kugera, akabana nanjye kugeza igihe nafunguriwe ngewe nkumwana wu muntu sinabona icyomwitura, gusa Nyagasani azakumere imigisha mwinshi kandi izakomeze ikwagure mu kazi kawe kaburi munsi WARAKOZE CYANE SCOVIA.”

Nyuma y’aya magambo, Scovia yakozwe ku mu tima maze nawe yifashishije urukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, agira ati” Bwambere nahuye nuyu mwana gusa kumumenya byabaje kungora pe. Byari byiza!”

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nta moto nimwe izaba iri mu muhanda! Itangazo ryihutirwa rya Polisi y’Igihugu rigenewe abamotari n’abatega moto mu mujyi wa Kigali

Alliah Cool ni inzobe ! Amashusho The Ben ari kubyinisha Alliah Cool yarikoroje -Videwo