in

Ibyo wamenya kuri rutahizamu Noam Emeran wanyuze muri Manchester united akaba afite umubyeyi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi na nyina w’Umunyarwandakazi

Noam Emeran ni rutahizamu ukomoka mu Rwanda akaba akinira FC Groningen mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi, yayigiyemo nyuma yo kuva muri Manchester United.

Se umubyara yitwa Emeran Fritz Nkusi yakiniye Amavubi hagati ya 2005 na 2007, nyina nawe ni umunyarwandakazi.

Nyuma y’uko u Rwanda ruhanwe kubera gukinisha Daddy Birori kubera ko yari afite imyirondoro inyuranye, hafashwe umwanzuro wo kwambura ubwenegihugu abakinnyi bose babuhawe kugira ngo bakinire u Rwanda, ni cyo cyiciro na Fritz Nkusi yabwambuwemo, byatumye yanga ko umwana we yakinira Amavubi atinya ko nawe yazamburwa ubwenegihugu.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu mubyeyi noneho yemeye ibiganiro ariko bitararangira kuko bivugwa ko hari amafaranga yasabye kugira ngo Emeran Noam aze gukinira u Rwanda.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nujya uva mu rugo ukagira amahirwe yogutaha amahoro ujyushima Imana! Umuryango we ntabwo uramenya ibyabaye -Ifoto

Myugariro ngenderwaho muri As Kigali yihembye matela yararagaho ajya kuyigurisha