Urubuga Elcrema rutanga inama zafasha umuntu ugiye gukora ubukwe ariko cyane cyane ku munsi wa nyuma habura amasaha make ngo ubukwe butahe.
1.Gerageza uryame kare
Ntawe ushidikanya ku byiza byo gusinzira igihe gihagije. Mu ijoro rya nyuma ry’ubuseribateri, gerageza uryame kare kandi ukoreshe uburyo bwose usanzwe ukoresha mu gusinzira neza, bizagufasha kwinjira mu munsi w’ubukwe bwawe ufite imbaraga zihagije.
2.Tanga inshingano
Ni byiza cyane guha inshuti zawe imirimo itandukanye wakagombye kwikorera kugirango urusheho kuruhuka, nko kwishyura abanyamirimo, kugura utuntu twihuse n’ibindi.
Guha telefone yawe umuntu w’umwizerwa nabyo byagufasha kuko bizakurinda kuba hari icyagutesha umutwe ku munota wa nyuma.
3.Fata igihe gihagije cyo kwiyitaho
Birashoboka kwibagirwa utuntu duto ariko tw’ingenzi, turimo kwikorera amasuku (kwiyogoshesha, guca inzara n’ibindi). Iki nicyo gihe cyiza cyo kwiyitaho ngo winjire mu munsi w’ubukwe bwawe ukeye kandi waruhutse bihagije.
4.Irinde gukoresha amafaranga menshi
Yego ni umugoroba wa nyuma w’ubuseribateri, ariko ibuka ko ushobora kugwa mu mutego wo gusesagura amafaranga bitari ngombwa ngo uri gusezera ku nshuti! Niba ushaka ko musangira, ushobora kureba inshuti nke za hafi maze ukazitegurira ibidahenze bidashobora kubangamira ubuzima bushya uba ugiye gutangira.
5.Rekeraho gutekereza cyane kumyiteguro
Nyuma y’igihe kinini utegura ubukwe bwawe, iri joro ihe agahenge urekere aho gutekereza kubyo utaguze, imicungire y’ibyo ufite, uko uzakira abashyitsi, amafiyeri wakagombye kongera aho uzakirira abashyitsi n’ibindi. Bwira umutima ko ibyo wakoze bihagije maze ukemure utubazo duto duto gusa!