in

Ibyari umukino birangiye ari imirwano hagati y’ikipe y’u Rwanda na Sudan

Mu mukino wa gishuti wahuzaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Sudan warangiye Amavubi atsinze Sudan,  igitego 1-0 gusa birangiye abakinnyi barwanye ku mpande zombi.

Iyi mirwano yatangijwe n’umukinnyi w’Amavubi Muhadjil Hakizimana ubwo umukino wari urangiye,  yateye umugeri mugenzi we ukina mu kibuga hagati wo ku ruhande rwa Sudan.

Umuzamu ufatira ikipe ya Sudan yahise aza guhorera mugenzi we bakubise umugeri maze abakinnyi bose batangira ku rwana, ku ruhande rw’amavubi barwanaga n’abo ku ruhande rwa Sudan.

Iyi mirwano yaje guhoshwa na Police ubwo yinjiraga mu kibuga ku buryo bugoranye itandukanya impande zombi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Infantino umuyobozi wa FIFA yihanangirije abanyaburayi bakomeje kwibasira  Qatar

Mu mukino waranzwe n’imvururu Amavubi abashije kwiyunga n’abafana